Re-advertisement: Itangazo rya cyamunara-TOYOTA HILUX (VIGO)

Umuryango AVEGA-AGAHOZO uramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko ushaka kugurisha mu cyamunara Imodoka yo mu bwoko bwa TOYOTA HILUX (VIGO), ifite Plaque RAC 122N yakozwe mu 2008.

Iyo modoka ifite Control Technique izageza ku itariki ya 11 Kamena 2019 n’ubwishingizi buzageza ku itariki ya 14 Gicurasi 2019.

Gusura icyo kinyabiziga ni uguhera tariki ya 27 kugeza ku ya 30 Ugushyingo 2018 mu masaha y’akazi (8hoo-16hoo) aho iri ku cyicaro cy’Umuryango AVEGA AGAHOZO i Remera mu Mujyi wa Kigali, hafi ya Hotel chez Lando.

Abifuza kugura iyo modoka bageza amabaruwa afunze neza akubiyemo ibiciro mu Bunyamabanga bwa AVEGA-AGAHOZO bitarenze tariki ya 30 Ugushyingo 2018 I saa munani z’amaywa (14h00) arinabwo azafungurwa mu ruhame.

Icyitonderwa: Uzegukana iyo modoka asabwa kwishyura ako kanya akoresheje cash cyangwa sheke izigamiye.

Kureba amafoto y’iyo modoka kanda hano  Photos

Post a comment