ABANYAMURYANGO  BA  AVEGA-AGAHOZO MU KAGALI KA MVUZO, UMURENGE WA MBOGO BAGEJEJWEHO AMAZI N’IBIGEGA KUBUFATANYE NA IPRC CAMPUS YA KIGALI.

Ku wa 27/10/2016, Mu Kagali ka Mvuzo, Umurenge wa Bumbogo Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali habaye igikorwa cyo kugeza  amazi,  ndetse n’ibigega  biyafata,  ku Banyamuryango ba AVEGA- AGAHOZO 5 hamwe n’abaturanyi babo 2 bafatanije inzu bose bakaba 7.

Umuyobozi wa IPRC Campus ya Kigali Ing.MURINDAHABI Diogene, avuga ko bashimishijwe cyane n’icyo gikorwa cyo kugeza amazi ku Babyeyi bari bayakeneye, ko igikorwa nk’icyo basanzwe bagikora cyane cyane mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Umwaka ushize bubakiye inzu uwari uyikeneye mu Murenge wa Niboyi naho uyu mwaka bakaba bagejeje amazi n’ibigega byayo ku Banyamuryango ba AVEGA-GAHOZO.

img-20161027-wa0014

Abanyamuryango bagejejweho ibikorwa by’amazi na IPRC bari kumwe n’Abayobozi batandukanye.

Bamwe mu Babyeyi bagejejweho amazi n’ibigega byayo bari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango AVEGA-AGAHOZO.

img-20161027-wa0038

MUKASHEMA Adrie,utuye mu Mudugudu wa Mvuzo, ni Umubyeyi wagizwe Incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,  wari uhagarariye abandi muri icyo gikorwa. Mu ijambo rye, yashimiye cyane Abayobozi n’Abanyeshuli ba Kaminuza ya Campus  IPRC ya Kigali babahaye amazi  ndetse n’aho abikwa(Ibigega), yavuze mu ncamake ikibazo cy’amazi bagiraga, ko bamwe batagiraga ubavomera kuko barimo n’abatarasigaranye umwana n’umwe, bakivomera nta mbaraga bafite,ndetse hakabaho n’ubwo bikorera ijerikani y’amazi bakabura uyibatura bakayikubita hasi.Ibyo byose bikabibutsa amateka yabo banyuzemo. Barashima cyane rero icyo gikorwa kandi barasabira umugisha ababikoze bose banababwira ko bishimye bitagira ingano kandi ko bazakibungabunga uko bikwiriye.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango AVEGA-AGAHOZO, Madamu MUKABAYIRE Valerie, yavuze ko ari umunsi w’ibyishimo kubw’igikorwa cyo guha Abanyamuryango b’AVEGA -AGAHOZO amazi bari bayakeneye cyane. Icyo gikorwa cyatangiye mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 22, IPRC Campus ya Kigali, yaje ku cyicaro gikuru cy’ Umuryango AVEGA-AGAHOZO i Remera ibagezaho igitekerezo cyo kubaha ubufasha ariko bahereye kubyo biga bakabishyira mu bikorwa.

Nk’uko rero biga ibirebana n’imyuga y’ingeri nyinshi, bemeranya ko bazatanga amazi,Umuryango AVEGA-AGAHOZO nawo uhitamo Abanyamuryango bawo bazayahabwa, hatoranywa abo mu Kagari ka Mvuzo bari mu Mudugudu cyane cyane ko habonekamo Incike kandi bageze muzabukuru batagira ubavomera .

Yavuze ko ari igikorwa cy’indashyikirwa, kuko harimo n’abashoboraga kuburara kandi bafite ibyo bateka cyangwa kubura icyo bambara kandi babifite kubera ikibazo cy’amazi yo kumesa imyambaro.Akomeza  avuga ko ari igikorwa gikomeye cy’urukundo kuko mbere yo kureba umusaruro wavuyemo abanza guha agaciro imitima yatekereje abanyamuryango b’AVEGA-AGAHOZO ikanashyira mu bikorwa ibyo batekereje.

Yibukije abanyamuryango bahawe amazi ko bongeye kubona ubuzima, ko bagomba kubungabunga icyo gikorwa kuko cyavuye mu maboko ya Campus IPRC ya Kigali ubu kibaye icyabo. Nibagifata neza kizabagirira akamaro nibacyangiza kizabapfira ubusa. Yabibukije kandi ko nta muturanyi wabo uzarara amazi kuko gutanga ari umugisha.

Yasoje ijambo rye yongera gushimira cyane Campus IPRC ya Kigali  ku gikorwa cyiza kandi cy’urukundo, yashimiye n’abanyamuryango ndetse n’Ubuyobozi budahwema kubitaho ati : ‘’ IMANA IBASUBIRIZE AHO MWAKUYE ‘’.

img-20161027-wa0024

Umuyobozi Mukuru  w’Umuryango AVEGA-AGAHOZO ashima igikorwa gikomeye gikorewe abanyamuryango.

 img-20161027-wa0026

Umuyobozi wa Campus IPRC ya Kigali, Ing.MURINDAHABI Diogene, Yavuze ko ari igikorwa cy’urukundo kandi ko Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu budusaba kwishakira ibisubizo nk’intore,ahari ingorane  tukabona kwiyambaza Leta. Nkubuyobozi bwa Kaminuza bugizwe n’abakozi n’abanyeshuli, ntacyo twaba tumaze tutegereye abaturage ngo tunashyire mu bikorwa ibyo twiga n’abohereza abana babo mu mashuri y’imyuga babone ko imvugo ariyo ngiro.

Yavuze ko amazi y’imvura abantu bayasaranganya ariko aya WASAC yo bigoye kuko yishyurwa keretse uwo bahaye yemeye kuzafasha nyirayo inyemezabuguzi bazamuha. Barifuza ko abantu bose babona amazi kandi birashoboka bashyize hamwe amaboko yabo kuko hari igihe bagira ubushobozi buke nk’ikigo ariko bafatanije n’Inzego za Leta ibikorwa byajya bigera kuri benshi. Yavuze kandi ko nk’uko abanyeshuli nabo bari bahagarariwe muri icyo gikorwa, bafite inshingano zo kumenyana n’abo babyeyi bakabasura  bakababera abana. Yarangije ashimira abakozi n’abanyeshuli ba Campus IPRC ya Kigali kubwitange badahwema kugaragaza, yashimiye Umuryango AVEGA-AGAHOZO cyane kubw’ibikorwa byawo ndetse anashimira n’Inzego zibanze zihora hafi abo babyeyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Bwana SHEMA Jonas,  nawe yashimiye Ubuyobozi bwa Campus IPRC ya Kigali n’Umuryango AVEGA-AGAHOZO guhitamo Umurenge wa Bumbogo, avuga ko bitarangiriye hariya, ko ubufatanye bwabo ahubwo bubaye intangiriro kandi abasabira ko Imana ibakubira inshuro nyinshi kubwitange bagaragaje.img-20161027-wa0027Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo atanga ubutumwa kubitabiriye igikorwa.

Muri icyo gikorwa habaye gusangira ku bari bitabiriye iyi gahunda , Abanyamuryango b’AVEGA-AGAHOZO   baboneraho  umwanya wo gutanga  impano bateguriye Umuyobozi wa Campus IPRC ya Kigali  n’abo bafatanije hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango AVEGA-AGAHOZO nabo bari kumwe uwo munsi.

img-20161027-wa0028 img-20161027-wa0032

Abanyamuryango ba AVEGA-AGAHOZO bahawe amazi n’ibigega byo kuyabika baha impano Umuyobozi wa IPRC Campus ya Kigali.

img-20161027-wa0011 img-20161027-wa0034

 

Umuyobozi wa Campus IPRC Kigali n’Abanyeshuli bishimira impano bahawe n’Abanyamuryango ba AVEGA-AGAHOZO.

Umuryango AVEGA- AGAHOZO ukaba ushimira buri wese ugira uruhare ku mibereho myiza y’abanyamuryango hitabwaho cyane  abababaye barimo abageze muzabukuru ,incike gufasha  abagamije ibikorwa by’iterambere biciye mu mahugurwa atanga ubumenyi mu kwihangira imishinga mito ibyara inyungu.

 

Post a comment