IGIKORWA CYO GUTUZA UMUNYAMURYANGO W’AVEGA-AGAHOZO MU NZU YE YASANWE KU BUFATANYE N’ABAKOZI BA PRIMATURE.

Ku gicamunsi cyo kuwa gatanu tariki 23 Nzeli 2016, nibwo hatashywe inzu y’Umunyamuryango  AVEGA-AGAHOZO witwa KABAYUNDO Beatrice yasanwe ku nkunga y’abakozi ba Primature. Uyu munyamuryango ni umukecuru w’incike utuye mu Murenge wa Masaka Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali.

Iyi nzu,yasanwe ku bufatanye bw’Umuryango AVEGA-AGAHOZO n’abakozi ba Primature,mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu gufatanya na Leta n’Imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu nka AVEGA-AGAHOZO n’indi, gukomeza gufasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 batishoboye kwiyubaka.

Abakozi bo muri Primature bagera kuri 56 bari kumwe na Minisitiri muri Primature ushinzwe ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri Madamu Stella Ford MUGABO,bageze mu Murenge wa Masaka aho inzu yasanywe iherereye, ku ruhande rw’Umuryango AVEGA-AGAHOZO hari Madamu MUREBWAYIRE Josephine  umwe mubagize Akanama Nkempurampaka ku rwego rw’Igihugu wari uhagarariye Umuryango AVEGA-AGAHOZO ari kumwe na Madamu KAZAYIRE Venantie, Umuyobozi  w’Itsinda Humurya Nturi wenyine ry’Ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Mujyi wa Kigali.

Muri uru rugo rushya rw’umubyeyi KABAYUNDO Beatrice,hakozwe igikorwa cy’umuganda wo gutunganya imbuga iri imbere y’icyumba cy’uruganiriro(sallon),hashashwe amatafari, bahakora isuku bahatera indabo n’ibiti by’umutako.

Nyuma yo gukora iki gikorwa cy’umuganda, abakozi ba Primature, abayobozi b’inzego zibanze (Umudugudu n’Akagali) bari kumwe n’Abanyamuryango ba AVEGA-AGAHOZO baje gufatanya muri icyo gikorwa cy’urukundo mu rugo rw’Umubyeyi KABAYUNDO Beatrice bahawe ibyicaro kugirango basobanurirwe uko imirimo y’isanwa ry’iyi nzu yagenze.

Gahunda y’igikorwa yari iyobowe na Bwana SESONGA Benjamain, akaba ari Directeur de Cabinet muri Primature, akaba ari nawe wari ushinzwe ibikorwa byo gusana iyi nzu y’uyu mubyeyi.

Bwana SESONGA Benjamain yatangiye ashimira abakozi bakora muri Primature ku bwitange ubushake n’umurava bagize kugirango igikorwa biyemeje kirangire kandi neza.

Yasobanuye ko iki gikorwa ari imbaraga bishatsemo nk’abakozi ba Primature atari umutungo wa Primature, akaba yagaragaje ko ibikorwa byakozwe mu gusana iyo nzu ari umusanzu n’ubwitange bwabakozi.

Yashimiye Umuryango AVEGA-AGAHOZO uburyo wita ku banyamuryango bawo ukamenya ibibazo bafite ukabikemura ukanabakorera ubuvugizi.Yashimiye kandi inzego z’Ibanze aho uyu Mubyeyi atuye, kuko bamuba hafi, abasaba kandi gukomeza kumuba hafi no gukomeza kwita ku bandi bafite ibibazo nk’ibye.

Mw’izina ry’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango AVEGA-AGAHOZO utabashije kuboneka, Madamu MUREBWAYIRE Josephine, yatangiye ashimira cyane abakozi ba Primature by’umwihariko Madamu Stella Ford MUGABO Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, kuba baritanze bikomeye bagakora mu butunzi bwabo bagakora igikorwa cyiza cy’intashyikirwa cyo gusanira Umunyamuryango wa AVEGA-AGAHOZO abasabira umugisha mwinshi cyane uturuka ku Mana yo yabahaye uwo mutima w’urukundo.

Yasoje avuga ko, nk’Umuryango AVEGA-AGAHOZO bishimiye icyo gikorwa cyiza cyane cyabakoze ku mutima,kandi ko banezerewe mu Rwanda rw’uyu munsi n’ejo hazaza kuko rufite abantu bafite umutima wa kimuntu,umutima w’impuhwe n’imbabazi.Yagize ati”Mutekereza gukora iki gikorwa, si uko mwari mufite byinshi cyangwa musagura,ahubwo ni umutima w’urukundo mwifitiye Imana ibibahere umugisha

Nyuma y’ijambo rya Madamu MUREBWAYIRE Josephine n’Umubyeyi KAZAYIRE Venantie uhagarariye Itsinda Humura Nturi wenyine ry’Ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 ari naryo uyu mubyeyi wasaniwe inzu arimo, mu ijambo rye ry’ibyishimo yatangiye ashimira cyane abakozi ba Primature, avuga ko atavuga byinshi kuri iki gikorwa kuko byamurenze, ko igikomeye avuga ari ukubashimira no kubasabira umugisha.Yagize ati”Nk’Ababyeyi b’Incike,igikorwa nk’iki kidukora ahantu ku buryo no kuvuga bishobora kutunanira, Ati: Uzi gusigara uri incike kandi wari warabyaye, wakwireba ugasanga udasigaranye epfo na ruguru, ntawo gutuma amazi, ntashinge na rugero,wajya kubona ukabona Imana iguhaye abana bo kugusajisha neza nk’ibyo mukoreye uyu mugenzi wacu?Ntako bisa! “Bana bacu,turabashimiye cyane Imana yonyine izabiture ibyiza muyikorera” Umubyeyi KABAYUNDO Beatrice wakorewe igikorwa mw’ijambo rye rigufi ryuje ibyishimo yagize ati “ Ndishimye cyane sinabona uko mbivuga, nari narihebye kubera kuba incike kandi narabyaye nk’abandi,n’ubwigunge nkumva ibyanjye bimvuna ,nasohokeraga mu mwijima, amazi nayabonaga bingoye, ariko ndashima Imana ko yampaye abana beza nka mwe, ngo mumfashe gusohoka muri ibyo bibazo n’abanaga nabyo.Yasoje yifuriza buri wese umugisha

Madamu NKAMPETA SAYINZOGA, Umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe yahawe umwanya avuga mw’izina ryabo bari bazanye,  ashimira cyane abakozi bakorana, ashimira Umuryango AVEGA-AGAHOZO,ashimira ubuyobozi bw’aho uyu mubyeyi atuye ndetse n’abaturanyi be. Yakomeje avuga ko nk’abakozi ba Primature bishimye cyane kuba igikorwa biyemeje kigezweho, kandi ko bitarangiye bazakomeza gusindagiza n’abandi bafit e ibibazo nk’iby’uyu mubyeyi.Yijeje aba babyeyi ubufatanye, kandi avuga ko we na bagenzi be bafite intego yo gukomeza kubabera abana bafite umumaro.Yagize ati”Muhumure babyeyi bacu!Turiho, Turabakunda, Turabazirikana kandi tuzakomeza kubahoza ku mutima”

Gahunda y’umunsi yasojwe n’isengesho ry’umwe mu bakozi ba Primature, Pasiteri DUSINGIZIMANA Gracien.

Post a comment