UMURYANGO AVEGA-AGAHOZO WASUYE ABANYAMURYANGO BAWO MU KARERE KA RULINDO , INTARA Y’AMAJYARUGURU.

Umuryango AVEGA-AGAHOZO mu rwego rwo gusura bafata mu mugongo abanyamuryango bawo batuye hirya no hino mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, Bamwe mubagize Umuryango AVEGA-AGAHOZO ku rwego rw’Igihugu bari kumwe na bamwe mubawukorera, kw’itariki ya 10 Kamena 2016, basuye abanyamuryango bawo batuye mu Karere ka Rulindo mu Mirenge ya Shyorongi,Rusiga na Bushoki.
Babanje gusura ibikorwa by’intashyikirwa byumwe mubanyamuryango utuye mu Murenge wa Shyorongi birimo ubuhinzi bw’urutoki,ubworozi bw’amatungo magufi(ingurube n’ihene) ndetse n’amaremare,(inka), Umuryango AVEGA-AGAHOZO ukaba warishimiye uburyo uwo munyamuryango yiyubatse akivana mubwigunge kandi akiteza imbere.

IMG_20160610_110755IMG_20160610_113130IMG_20160610_114644IMG_20160610_112824IMG_20160610_114033IMG_20160610_114058IMG_20160610_113351IMG_20160610_112959IMG_20160610_111832IMG_20160610_112631IMG_20160610_111800
Kuri uwo munsi, hasuwe n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 rw’Akarere ka Rulindo ruherereye mu Murenge wa Rusiga aho bakiriwe n’Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Rusiga ari kumwe n’abanyamuryango barenga 30.

IMG_20160610_142745IMG_20160610_142810IMG_20160610_142157IMG_20160610_140454IMG_20160610_143047IMG_20160610_125433IMG_20160610_123936IMG_20160610_123920
Bunamiye inzirakarengane z’Abatutsi zisaga ibihumbi bitandatu(6000) bashyinguye muri uru rw’Ibutso banashyira indabo ku mva.
Hakurikiyeho kumva ubuhamya bwa bamwe mu banyamuryango ba AVEGA-AGAHOZO barokokeye ahubatse uru rwibuto dore ko hahoze ari n’urusengero rwa ADPR, Abatutsi benshi bakaba barahahungiye bahizeye ubuzima kuko yari inzu y’Imana, nyamara siko byagenze ahubwo barahabiciye hasigara ingerere n’ubu ibikomere by’amasasu,imihoro n’ibindi biracyagaragara.
Bamaze gusangira ubuzima butoroshye banyuzemo, abanyamuryango bakomeje gushima cyane ababarokoye bakaba bariho uyu munsi..(INKOTANYI), bashimira n’Umuryango AVEGA-AGAHOZO uburyo wababereye umubyeyi,ukababera umusemburo w’impinduka nziza z’ubuzima babayemo uyu munsi.
Abanyamuryango bakomeje bashima uburyo Umuryango wabo wabafashije guhindura imyumvire yashoboraga kubaheza mu bukene bukabije,ukabigisha gukora amatsinda no guhanga imishinga mito ibabyarira inyungu,kandi ukabaguriza amafaranga yo gukoresha muri iyo mishanga, kubaha amabati bagasana amazu yari yarasenywe n’ibindi. Umwe muri bo kandi yashimye Umuryango AVEGA-AGAHOZO ukuntu wamuvuje indwara ya Kanseri, ubu akaba yarakize akongera kwigirira icyizere cyo kubaho.

Uwari uhagarariye Umuryango AVEGA-AGAHOZO muri uru ruzinduko Eugenie, yashimiye cyane abanyamuryango basuwe ukuntu bitabiriye gahunda ,by’umwihariko umunyamuryango waberetse ibikorwa by’indashyikirwa amaze kugeraho nyuma y’imyaka 22 asubiye mu buzima.
Sylvie yunganiye mugenzi we, yabwiye abanyamuryango basuwe ko Umuryango AVEGA-AGAHOZO ubazirikana kandi ko ubakunda, ko batagomba guheranwa n’agahinda ahubwo bagomba kujya begerana bakaganira bakungurana ibitekerezo kugirango barusheho kwiyubaka.Yabasabye ko bagomba kuba abantu buri gihe bazi icyo bashaka kugeraho bagaragaza gahunda n inshingano bihaye bagakomeza intego yo kubaho kuko uyu munsi babifitiye uburenganzira.
Yashoje ijambo rye abagira inama yo gufatanya,gusindagizanya no gukomezanya muri byose mu rugendo rwo kwibuka, kubaho basigasiga amateka yabo.Ati: Muri mwe hari abafite ibikomere bidakira, abatangiye kugira intege nke zo gukora kugirango batere imbere, mubabe hafi bo guheranywa n’agahinda kandi muriho, muhuje ibibazo n’ubwo imbaraga zitareshya, mwirinde kubasiga bonyine.
Uhagarariye Umurenge wa Rusiga ushinzwe imibereho myiza, yashimiye Umuryango AVEGA-AGAHOZO kuri gahunda nziza ukora, byumwihariko kwegera abanyamuryango mu buryo bunyuranye ubafasha gukemura ibibazo bahura nabyo ati:Twashimye igikorwa cy’uyu munsi, tuzakomeza gufatanya kugirango imebereho yabanyamuryango ikomeze kugenda itera imbere kandi tujya inama kenshi.
Gahunda yashojwe no kujya ahari hateganijwe gusangira n’aba banyamuryango basuwe mu rwego rwo gukomeza kubaba hafi mu gihe nk’iki gikomeye hazirikanwa iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Post a comment