Intumwa za KNH zasuye Umuryango AVEGA-AGAHOZO

Kigali, Kuwa 26/11/2015 Ku cyicaro gikuru cy’Umuryango AVEGA Agahozo i Remera mu Mujyi wa Kigali, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango,Madamu MUKABAYIRE Valérie ari kumwe n’abakozi bakuru bawukorera bakiriye intumwa z’umufatanyabikorwa KNH aribo Madamu UTE Luhr (Team Leader for Eastern Africa) Africa Department yaherekejwe na Country Coordinator muri Kenya,Rwanda,Burundi bwana Felix KALOKI.

 

Gahunda yabo bashyitsi, kwari ukureba aho umushinga bafatanya na AVEGA-Agahozo wa Community Development Project (CDP) bateramo inkunga ugeze ushyirwa mu bikorwa. Umuyobozi w’Umuryango AVEGA Agahozo Madamu MUKABAYIRE Valérie yashimiye izi ntumwa kuba zaje gusura ubuyobozi bushya bw’Umuryango kuko bwari ubwa mbere bahura, akomeza ashimira KNH ku nkunga igenera umushinga wa CDP Musanze muri gahunda ya Self Help Group Approach (SHGA). Nyuma yo kungurana ibitekerezo abayobozi b’Umuryango bijeje izi ntumwa ko ubuyobozi bushya bw’AVEGA Agahozo bushyize imbere inozwa ry’imikoranire n’abaterankunga by’umwihariko KNH (Kinder Not Hilfe ni Umuryango nterankunga wo mu mu Budage)

Uyu mushinga watangiye gukorera mu Karere ka Musanze,Intara y’Amajyaruguru, mu Mirenge ya KIMONYI,MUSANZE na SHINGIRO mu Ukuboza 2013 ukaba ufasha amatsinda 98 agizwe n’abagore 1,947 ndetse n’abana barenga 4,371.

Uyu mushinga ugamije kuzamura umugore wo mu cyaro ukennye binyuze mu matsinda yo kwiteza imbere bigamije kumuzamura mu mibereho myiza, ubukungu no guhindura imyumvire aho batuye no kububakira ubushobozi binyuze mu mahugurwa atandukanye.

Post a comment