Peter HE IS A DOCTOR

Bamwe muri aba, bemeza ko iyi mvugo ikoreshwa cyane n’abantu batandukanye cyane cyane ababayeho mu buzima buciriritse cyangwa abahuye n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima, bakayikoresha bashaka kugaragaza ko nta muntu ukwiye guseka, kwirata cyangwa kwihimura ku wundi yitwaje icyo ari cyo muri uwo mwanya, ngo kuko ubuzima ari gatebe gatoki (buhinduka), uyu munsi ushobora kumererwa neza ijo ukamererwa nabi, cyangwa se ukaba ubayeho nabi ariko ahazaza hawe ari heza.

Harelimana Valens w’imyaka 22 yabwiye IGIHE ko iyi mvugo ayibwira umuntu nk’iyo abonye ashaka kumuseka no kumugaragariza ko nta gaciro afite imbere ye, cyangwa se yamutuye ikibazo akanga kukimufashamo kandi abishoboye.

Ati “Mbimubwira mwereka ko adakwiye kunyirataho kuko ibyambayeho nawe byamubaho. Byose buigenwa n’Imana.”

Habanabakize Asoumani ucururiza imyenda mu Kajagari, ati “Njye nyikoresha nk’iyo umuntu ashatse kumpohotera cyangwa kunca amazi anyereka ko ntacyo mvuze imbere ye, nkabivuga mu rwego rwo kumwereka ko nawe isaha n’isaha ibyambayeho byamubaho, nkamubwira ko nawe yanyagirwa kuko isi idasakaye.”

Post a comment