Uruzinduko rwa Forum Urubuga rw’intore mu Karere ka Nyanza

Kuri iki cyumweru tariki ya 11/10/2015  forum yitwa urubuga rw’intore iyobowe na Bayingana Aimable yasuye abakecuru n’abasaza  b’incike batujwe n’umuryango AVEGA-AGAHOZO mukarere ka NYANZA umurenge wa Rwabicuma.
iyi forum yabashije kugura  tv zo gushyira muri buri nzu za ba bakecuru 14 nabasaza 2.

AVEGA-AGAHOZO yari ihagarariwe na Presidente wa AVEGAnationale , tresoriere, na presidente wa  AVEGA sud.

Muri iki gikorwa Ubuyobozi bw’intara bwari buhagarariwe na Executive  Izabiriza naho Akarere kohereje Vice mayor Affaires sociales,Umurenge wari uhagarariwe na Executive wa Rwabicuma., GAERG Yari ihagarariwe na Commissaire ushinzwe imibereho myiza n’ ushinzwe kwibuka n’ishyingura nyandiko, hari kandi umunyamuryango wa GAERG muri Famille IGICUMBI Gakumba.

Muri make  bameze neza barabyibushye umusaza umwe we yabaye agasore ntimwamumenya,habayeho no gusangira Fanta, amazi namata,Barishimye cyane habaho n’ubusabana  bacinya akadiho uyu muhango washojwe n’amasengesho.

Muri make mugusoza aba babyeyi bemerewe ko bazajya basurwa ku baba bakeneye abantu babasura bakabamara irungum, GAERG  yiyemeje  ko izakora gahunda yo kubasura ihoraho ikazajya imenyesha umukuru w’umurenge Egide kuko ariwe  ubaba hafi.

 

 

Post a comment